U Burundi n’u Rwanda byihanganishije Turkiya na Syria nyuma y’umutingito wishe abarenga 5,000

Umutingito washenye inzu zarimo abantu bakiryamye

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umutingito washenye inzu zarimo abantu bakiryamye

Abakuru b’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Tanzania batangaje ubutumwa bwihanganisha abaturage ba Turkiya ndetse na Syria bahuye n’akaga k’umutingito ukomeye kugeza ubu bimaze kwemezwa ko wishe abantu barenga 5,000.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ko ari “n’umubabaro wo kumenya” ibyabaye kandi “yihanganishije” Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya n’imiryango yabuze abayo.

Perezida Paul Kagame nawe yihanganishije Perezida Erdogan “abaturage ba Turkiya na Syria” kubera “kubura ubuzima gukomeye no gusenyuka” bivuye kuri uriya mutingito.

Hagati aho, Perezida Erdogan yatangaje icyunamo cy'iminsi irindwi muri Turkiya kubera aya makuba yahitanye benshi.

Umujyi wa Alepo muri Syria usanzwe warashegeshwe n'intambara ubu wibasiwe n'umutingito

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Umujyi wa Alepo muri Syria usanzwe warashegeshwe n'intambara ubu wibasiwe n'umutingito

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kubera uyu mutingito wishe abantu barenga 4,500 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera.

Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye.

Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali na Gitega) utuma ibintu birushaho kumera nabi.

Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka.

Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya ko umutingito wakongera ukabasanga mu nzu
Insiguro y'isanamu, Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya ko umutingito wakongera ukabasanga mu nzu

Ku ruhande rwa Syria abantu barenga 1,400 naho barapfuye, ndetse umujyi wa Alepo wo mu majyaruguru y’iki gihugu usanzwe warashegeshwe n’intambara nawo washenywe kurushaho n’uyu mutingito.

Abatabazi bari mu bikorwa byo kuvana abantu munsi y’ibisigazwa by’inzu ibihumbi n’ibihumbi zasenyutse muri ibi bihugu byombi.

Ikigo gishinzwe ubutabazi cya Turkiya kivuga ko abakozi barenga 2,600 b’ubutabazi bavuye mu bihugu 65 barimo kugana muri Turkiya gutabara.

Abatabazi bavuye mu Bugereki burira indege ngo bajye gutabara muri Turkiya

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Abatabazi bavuye mu Bugereki burira indege ngo bajye gutabara muri Turkiya

Ibihugu birimo Ubuyapani, Ubuhinde, Amerika na Korea y’Epfo nabyo byohereje ubufasha butandukanye n’abatabazi nyuma y’uko Turkiya isabye amahanga kuyitabara.

Naho mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri indege za Iran na Iraq zageze i Damascus muri Syria zitwaye amatoni y’ibiribwa n’ibikoresho by’ubutabazi, nk’uko igitangazamakuru SANA cya leta ya Syria kibivuga.

Urusengero rwasenyutse

Ubukana bw’umutingito bubarwa bute?

Umutingito bubarwa hakoreshejwe igipimo cyitwa Richter kibara ibyitwa 'magnitude', cyangwa se ubukana bw'umutingito.

Umutingito wa magnitude 2.5 cyangwa munsi yayo ntabwo wawumva, ariko ibikoresho bipima byo birawumva bikanawupima.

Imitingito yo hejuru ya gatanu irumvikana kandi ishobora guteza kwangirika kudakabije aho yatigishije.

Inyubako zasenyutse
Insiguro y'isanamu, Inyubako zasenyutse

Mu Rwanda, umutingito ukomeye uheruka kuhumvikana ni uwa 5.3 mu karere ka Rubavu muri Gicurasi 2021, nk’uko byatangajwe n’abategetsi icyo gihe, hari hashize iminsi micye ikirunga cya Nyiragongo hakurya y’umupaka muri DR Congo kirutse.

Umutingito wanyeganyeje Turkiya wa 7.8 ufatwa nk’igipimo cyo hejuru kandi uteza kwangirika gukomeye, nk’uko ibi byifashe.

Uwarenga umunani uteza icyago gikomeye cyane kandi ushobora gusenya burundu ibiri aho wabereye byose.

Imitingito iterwa n’iki?

Umutingito muri Turkiya na Syria

Imitingito ibibaho kuko ibitereko byo ku ndiba by’isi (plates) ubusanzwe buhora bigenda. Rimwe na rimwe, kubera ingufu zo guhukururana, ibyo biterezo bishaka kugenda ariko bikanga.

Icyo gihe aho hagati yabyo hirema icyuka (pressure) kubera ko ibyo bitereko biba bigishaka kugenda. Iyo icyo cyuka kirekuwe, cyohereza ingufu rutura zituma ubuso bw’isi butigita bikomeye.

Ahantu munda y’isi uwo mutingito uba ukomotse hahabwa izina rya Focus. Ingufu z’uwo mutingito zitera imvumba (waves) zawo zigenda zikwiragira kuva aho kuri ‘Focus’.

Izo mvumba ziba zikomeye kurushaho ku gace kitwa izingiro (Epicentre). Izingiro ho ni ahantu, ubu noneho hejuru ku butaka, haba haringaniye neza na ‘focus’ yo hasi cyane munsi y’ubutaka.